Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame ubwo yari arimo aganira n’abaturage, kugira ngo uwo muco ucike mu bantu.
Ibi yabitangaje ku wa 6 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko hagiye amashusho hanze agaragaza umugabo w’imyaka 33, Uriel Rivera MartĂnez, ahohotera perezida mu ruhame.
Muri ayo mashusho yagiye hanze ku wa 5 Ugushyingo 2025, agaragaza uyu mugabo aturuka inyuma ya Sheinbaum amusoma ku ijosi ndetse ashaka kumukorakora, Sheinbaum ahita yegerayo ari gutitira ndetse umurinzi we ahita abyitambikamo, ibyaje kurangira uyu mugabo afunzwe.
Sheinbaum yavuze ko atagiye kurega kubwe gusa ahubwo ari kubw’abagore bose bo muri Mexique bashobora kuba barahuye n’ihohoterwa nk’irye.
Ati “Nintatanga ikirego ni iki kizaba ku bagore b’Abanya-Mexique? Niba ibi bishobora gukorerwa Perezida ni iki kizaba ku bandi bagore mu gihugu? Nahisemo gutanga ikirego kuko ari ibintu byambayeho nk’umugore kandi tunyuramo nk’abagore muri iki gihugu.”
Abaharanira uburenganzira bw’abagore bagaragaje ko iri hohoterwa ryakorewe perezida rigaragaza uburemere bw’ibyaha nk’ibyo bikorerwa abagore muri iki gihugu ndetse ko 98% byabyo birangira ababikoze badahanwe.
Ihohoterwa ni kimwe mu byaha byiganje cyane muri Mexique dore ko mu byo Sheinbaum yasezeranyije abaturage kuzagabanya ubwo yiyamamazaga nacyo kirimo n’ubwo kuva yatorwa nta mpinduka zigaragara zirakorwa.














