Ishimwe Prince wamenyekanye nka Darest mu itsinda Juda Muzik ryaje gutandukana, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitegura kurushinga.
Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge ku wa 27 Ugushyingo 2025.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, byitezwe ko Darest n’uyu mukunzi we witwa Iradukunda A. Sauvenir bazakora ubukwe ku wa 7 Ukuboza 2025.
Darest yateye ivi ku wa 10 Mutarama 2025, asaba uyu mukunzi we ko bazabana akaramata.
Darest na Souvenir bakundanye biturutse ku birori by’inshuti bahuriyemo. Baje guhana nimero za telefone, batangira kujya baganira ari nabyo byaje kuvamo umubano ukomeye ndetse birangira bakundanye.
Darest yamenyekanye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Juda Muzik yari ahuriyemo na mugenzi we, Mbaraga Alex [usigaye yiyita Malo Junior], ariko baje gufata umwanzuro wo gutandukana mu 2023.
Muri Mata 2025, Darest yasohoye album ye nshya yise “Souvenir53”, icyo gihe yavuze ko izina ryayo yarikomoye kuri uyu mukunzi we bitegura kurushinga ari nawe yayituye.





![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



