• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Umujyi wa Kigali watangaje ko abakora akazi ko gusukura imihanda bavuga ko badahabwa ibikoresho bihagije kandi bagahembwa make ari ibinyoma

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 2, 2026
in Amakuru
441 19
0
Umujyi wa Kigali watangaje ko abakora akazi ko gusukura imihanda bavuga ko badahabwa ibikoresho bihagije kandi bagahembwa make ari ibinyoma
636
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yatangaje ko abavuga ko abakora akazi ko gusukura imihanda y’umujyi badahabwa ibikoresho bihagije kandi bagahembwa make ari ibinyoma.

Ntirenganya yavuze ko kuva mu 2025 imirimo yo gukubura mu mihanda minini y’Umujyi wa Kigali yahariwe amakoperative y’urubyiruko, bituma isuku irushaho kwitabwaho kandi izo koperative zatumye imibereho y’abakozi irushaho kuba myiza.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Ati “Abakozi bose bahemberwa igihe. Ibibazo iyo bibayeho birakemurwa. Kuva izi koperative zashingwa imishahara yiyongereyeho 40%, bitewe n’imikorere myiza no gukoresha neza amafaranga.”

Yasobanuye ko mu mikorere mishya yavuguruwe, ibikoresho bidahenze nk’umukubuzo ari abakozi babyigurira ari na byo byatumye amafaranga akoreshwa mu kazi agabanyuka, imishahara ikiyongeraho 40%.

Ntirenganya yavuze ko igiciro cy’umukubuzo kitageze kuri 2% by’umushahara umukozi ahembwa.

Ati “Abakozi bose bahemberwa kuri banki, bituma bishyurirwa imisanzu y’ubwiteganyirize muri RSSB.”

Abakozi bo mu turere ka Kicukiro bizigamira muri gahunda yiswe ingoboka ibafasha mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’imibereho yabo ndetse bakanayifashisha mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ntirenganya kandi yavuze ko iyi koperative iherutse gushinga iduka rifasha abakozi baryo kubona ibicuruzwa ku giciro gito kandi bakishyura mu byiciro.

Umujyi wa Kigali wahamije ko kopereative zikora imirimo y’isuku zikorera ku masezerano kugira ngo abakozi bahabwe uburenganzira bwabo, bagire ubuzima bwiza n’imikorere myiza.

Ntirenganya yavuze ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gushimangira ko imikorere myiza no gukemura ibibazo byavuka binyuze mu nzira zabugenewe.

Yashimangiye ku u Rwanda ruha agaciro abakozi bose bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu harimo n’abakubura ku mihanda.

Previous Post

Abaturage barenga 200 bahoze mu mashyamba ya RDC basubijwe mu miryango yabo

Next Post

Simi n’umugabo we Adekunle Gold bibarutse umwana wabo wa kabiri

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Next Post
Simi n’umugabo we Adekunle Gold bibarutse umwana wabo wa kabiri

Simi n’umugabo we Adekunle Gold bibarutse umwana wabo wa kabiri

Please login to join discussion

Recommended

Amerika yafatiye ibihano RDF n’abasirikare bane barimo Gen. Mubarakh Muganga

Amerika yafatiye ibihano RDF n’abasirikare bane barimo Gen. Mubarakh Muganga

March 2, 2026
Amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo

Amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo

October 11, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Rayon Sports yaguze myugariro mushya
Imikino

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

June 10, 2026
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

June 10, 2026
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In