• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Umusore yihaniye mu rusengero ko yishe umukunzi we Polisi ihita imuta muri yombi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 15, 2025
in Amakuru
519 27
0
Umusore yihaniye mu rusengero ko yishe umukunzi we Polisi ihita imuta muri yombi
756
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 24 witwa Clinton Mwesiime yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda ubwo yihaniraga mu rusengero ko yiciye umukunzi we mu karere ka Kabale mu kwezi gushize.

Muri Nyakanga, Mwesiime wakoreraga ku kigo nderabuzima cya Hamurwa mu gace ka Rubanda yajyanye n’umukunzi we, Loenada Kobusingye, muri ‘lodge’ yitwa Cheers muri Kabale, bararanamo.

You might also like

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

Mu gitondo cyo ku wa 30 Nyakanga 2025, umukozi wo muri iri cumbi yasanze Kobusingye w’imyaka 45 yapfuye, bigaragara ko yatewe ibyuma bine mu gatuza, icyuma n’agakoresho gapima Mburugu biri iruhande rw’umurambo we. Umusore we yari yahunze.

Tariki ya 9 Kanama, ubwo Mwesiime yari mu rusengero mu gace ka Nakawa i Kampala, yasabye umushumba kumusengera, amumenyesha ko yiciye umukunzi we muri Kabale nyuma yo kutumvikana na we.

Uwari muri uru rusengero yagize ati “Abari mu rusengero batangaga ubuhamya, uwo mugabo afata micro, yemera yitonze ko yiciye umukunzi we muri lodge y’i Kabale nyuma yo kutumvikana. Yabwiye abari mu iteraniro ko yamuteye icyuma, asiga umurambo mu cyumba, ahungira i Kampala.”

Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Mwesiime n’icyifuzo cye, umushumba muri uru rusengero, yamuhamagariye Polisi kugira ngo imukurikirane. Ni bwo abapolisi bahise bajya kumuta muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara ya Kigezi, Elly Maate, yatangaje ko Mwesiime yabanje gufungirwa kuri sitasiyo ya Jinja, tariki ya 13 Kanama yoherezwa i Kabale kuko ari ho yakoreye icyaha.

Mwesiime yemereye abashinzwe iperereza ko yishe Kobusingye nyuma yo kumenya ko atwite. Yavuze ko yamusabye ko akuramo inda, undi arabyanga, amubwira ko ahubwo bagomba gushakana.

Uyu musore yavuze ko yari atewe isoni n’uko abantu bamenya ko yashakanye n’umukobwa umurusha imyaka 21, kandi ko yarakajwe no kumenya ko umukunzi we afite agakoko gatera SIDA.

Previous Post

Rusizi: Umuturage arashinja abanyerondo kumukubita bakamugira intere bamwitiranyije n’igisambo cyari cyibye inkoko

Next Post

Hagiye gukorwa Robot izajya itwitira undi muntu

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

by ISHIMWE MOISE
June 11, 2026
Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi
Amakuru

Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi

by OMEGA BOY
June 11, 2026
Next Post
Hagiye gukorwa Robot izajya itwitira undi muntu

Hagiye gukorwa Robot izajya itwitira undi muntu

Please login to join discussion

Recommended

Motorola is going to launch a cheap phone with a unique design

Motorola is going to launch a cheap phone with a unique design

January 15, 2025
AFC/M23 Yiyemeje Kuvugurura Imiyoborere binyuze mu mahugurwa yahawe abayobozi b’iri huriro

AFC/M23 Yiyemeje Kuvugurura Imiyoborere binyuze mu mahugurwa yahawe abayobozi b’iri huriro

April 24, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026
Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

June 11, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In