Umugaba Mukuru w’ingabo za AFC/M23, Général-Major Sultani Makenga, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abayobozi mu nzego za politiki n’ubuyobozi bw’ibanze, mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe.
Aya mahugurwa, nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ari mu rwego rwo gushyira imbaraga mu ivugururwa ry’inzego z’imiyoborere, hagamijwe kubaka ubuyobozi bushya bushingiye ku mikorere myiza, gukorera mu mucyo no gushyira imbere inyungu z’abaturage.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, ndetse na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, bagaragaje ko ayo mahugurwa ari intambwe ikomeye mu gutegura abayobozi bashoboye.
Abayobozi 395 ni bo basoje ayo mahugurwa, aho bongerewe ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere, ubuyobozi n’imicungire y’inzego za Leta, hagamijwe kubafasha gukora neza inshingano zabo.
Mu ijambo rye, Gen. Makenga yashimangiye ko ubumenyi bahawe bugomba gushyirwa mu bikorwa bidatinze, asaba ko ibikorwa byabo bigomba guharanira inyungu rusange z’abaturage kuruta ibindi byose.
Yongeyeho ko aba bayobozi bagomba kuba ishingiro ry’impinduka zifatika, zigamije kubaka igihugu gifite imiyoborere irambye kandi ishingiye kuri demokarasi.
Abitabiriye ayo mahugurwa nabo bagaragaje ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize, bakibanda ku gukorera abaturage, kubahiriza amahame y’imiyoborere myiza no kurwanya imyitwarire mibi ishobora kudindiza iterambere.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



