• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro ku rubanza rwa Muganga Chantal yaregagamo Dr. Nsabimana Ernest wabaye Minisitiri kumubeshya urukundo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
September 24, 2025
in Amakuru
645 20
0
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro ku rubanza rwa Muganga Chantal yaregagamo Dr. Nsabimana Ernest wabaye Minisitiri kumubeshya urukundo
921
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cya Muganga Chantal wareze Dr. Nsabimana Ernest wabaye Minisitiri avuga ko bakundanye amwizeza ko bazabana nyuma akamutenguha, nta shingiro gifite, rumuca miliyoni 1 Frw.

Muganga yavugaga ko yatunguwe no kubona Nsabimana ashatse undi mugore rwihishwa kandi ko ubwo buriganya yamukoreye bwamuteye uburwayi bukomeye bw’agahinda gakabije ku buryo yavujwe n’umuryango we ariko kugeza ubu bikaba byaranze.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Yasabaga urukiko gutegeka Nsabimana Ernest kuryozwa indishyi zitandukanye zingana na 406.000.000 Frw zirimo n’amafaranga agomba kumufasha gukomeza kwivuza.

Yaburanye avuga ko igikorwa yakorewe cyo kubeshywa urukundo cyamuteye uburwayi bityo ko yari akwiye guhabwa indishyi.

Ku rundi ruhande Iyamuremye Maurice wari uhagarariye Nsabimana Ernest muri uru rubanza yaburanye agaragaza ko iki kirego nta shingiro gikwiye gifite kubera ko Nsabimana atigeze akundana n’uwo mukobwa ndetse batanabanye, agasaba ko Nsabimana yahabwa miliyoni 5 Frw y’indishyi zo gushorwa mu manza n’igihembo cya Avoka.

Urukiko rumaze gusuzuma imyiregurire y’impande zombi kuri uyu wa 24 Nzeri 2025 rwatangaje icyemezo cyarwo.

Rugaragaza ko mu isesengura urusanga impaka zishingiye ku kumenya niba hari igikorwa kibi Nsabimana Ernest yakoreye Muganga Chantal cyamuviriyemo uburwayi ku buryo yabimuhera indishyi.

Urukiko rusanga kuba Muganga Chantal avuga ko ibibazo by’ubuzima afite yabitewe n’uko Nsabimana atamushatse ariko nta kimenyetso afite kibyemeza kuko n’ubwo yagaragaje impapuro z’uko yivuje, zitagaragaza ko uburwayi yaba afite yabutewe na we byongeye kandi ifoto agaragaza ko yari ajunjamye, nayo ikaba itagaragaza ko uko kujunjama yabitewe na Nsabimana.

Urukiko rusanga Muganga Chantal atagaragaza ko uburwayi avuga afite bukomoka ku kuba atarashakanye na Nsabimana bityo ko ntaho yahera asaba indishyi cyane ko usabwa indishyi ari uwakoze ikosa kandi ryagize icyo ryangiriza nyiri ukurikorerwa.

Urukiko rwagaragaje ko kugira ngo indishyi zitangwe, umuburanyi uzisaba aba agomba kugaragaza ikosa ry’uwo azisaba, ingaruka zaryo k’uzisaba, n’aho ibi byombi bihuriye (lien de causalité) kandi ibyo Muganga Chantal akaba atarashoboye kubigaragaza.

Urukiko kandi rusanga kuba Muganga Chantal yarareze Nsabimana ikirego kidafite ishingiro, agomba kuryozwa indishyi z’icyo gikorwa, akaba agomba guha NSABIMANA Ernest 500.000Frw yo kuba yaramushoye mu rubanza ku maherere, agenwe mu bushishozi bw’Urukiko, ndetse n’igihembo cy’avoka kingana na 500.000Frw, yose hamwe akaba 1.000.000Frw.

Rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Muganga Chantal nta shingiro gifite.
Rwemeje ko ikirego cya Nsabimana Ernest kiregera kwiregura gifite ishingiro, rutegeka Muganga Chantal guha NSABIMANA Ernest 1.000.000 Frw akubiyemo ayo gushorwa mu rubanza n’igihembo cy’avoka.

Urukiko kandi rwategetse ko ingwate y’amagarama yatanzwe hinjizwa iki kirego, ihwana n’ibyakozwe muri uru rubanza.

Previous Post

Musanze: Umuturage amaze imyaka 6 asaba ko bamwandukuraho ubutaka butari ubwe ariko byarananiranye

Next Post

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko yanyuzwe n’igiciro cy’umuti urinda kwandura SIDA

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

Please login to join discussion

Recommended

Burundi: Umujenerari afunzwe akekwaho gutuka Perezida

Burundi: Umujenerari afunzwe akekwaho gutuka Perezida

August 25, 2025
Uwari Perezida wa Madagascar yambuwe ubwenegihugu

Uwari Perezida wa Madagascar yambuwe ubwenegihugu

October 25, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Rayon Sports yaguze myugariro mushya
Imikino

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

June 10, 2026
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

June 10, 2026
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In