Ibiro by’Akarere ka Musanze byanyomoje amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga habaye ibonekerwa muri aka Karere.
Ibi byatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2026. Abaturage amagana bahuruye bajya kureba igiti giherereye mu Karere ka Musanze Umurenge wa Gataraga.
Abaturage babonye iki Giti bavuga ko cyiyashije hakazamo ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Yesu.
Mu masaha macye aya makuru akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Akarere ka Musanze kanyomoje aya makuru Kavuga ko ari ibihuha.
Ati:” Amakuru yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ko mu Karere ka Musanze Umurenge wa Gataraga habaye ibonekerwa ntawo ari ukuri.”
Iri tangazo rivuga ko abantu bakwiye kudaha agaciro aya makuru.
Ati”: Turasaba abantu kwirinda kuyaha agaciro no kuyakwirakwiza Kuko ayobya.”
Ibonekerwa nk’iri ryaherukaga kuba mu Rwanda ryaherukaga kuba Ku italiki ya 28 Ugushyingo mu mwaka w’i 1981, mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho.
Icyo gihe umukobwa witwa Alphonsine Mumureke wari ageze mu kigero cy’imyaka cumi n’itandatu, yumvise ijwi ryoroheje rimuhamagara mu kinyarwanda rigira riti : “Mwana wanjye”. Ubwo nawe ahaguruka bwangu akurikira iryo jwi ridasanzwe mu kirongozi, maze abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere.
Yari yambaye umwambaro wera kandi yitwikirije umwenda w’ubururu mu mutwe. Ibiganza bye byari bibumbiye mu gituza, ariko intoki zireba hejuru. Nta nkweto yari yambaye. Alphonsine amubazanya igihunga agira ati : “Uri nde ?” Uwo mugore amusubiza bwangu avuga ati:“Ndi Nyina wa Jambo”.


















