• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Uganda: Yoweri Kaguta Museveni yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
January 17, 2026
in Amakuru
486 16
0
Uganda: Yoweri Kaguta Museveni yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu
694
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 71,6%, ahigitse abandi bakandida barindwi bari bahatanye.

Komisiyo ya Uganda ishinzwe amatora yatangaje ko umukandida wakurikiye Perezida Museveni ari Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine. Yagize amajwi 24,72%.

You might also like

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

James Nandala Mafabi wari uhagarariye ishyaka FDC ryashinzwe na Dr. Kizza Besigye, yagize ijwi 1,88%. Abandi bakandida bagize amajwi ari hagati ya 0,21% na 0,53%.

Amatora ya Perezida wa Uganda yabaye tariki ya 15 Mutarama 2026. Komisiyo y’amatora igaragaza ko mu bantu miliyoni 21,6 bari kuri lisiti y’itora, 52,5% ari bo bayitabiriye.

Iyi komisiyo yagaragaje ko habaruwe amajwi miliyoni 11.090.848 yakusanyijwe kuri site 50.739 zo hirya no hino mu gihugu. Ay’abatoye Museveni ni 7.946.772, aya Bobi Wine ni 2.741.238, mu gihe aya Mafabi ari 209.039.

Umukandida w’ishyaka rya Conservative Party, Elton Joseph Mabirizi, ni we wagize amajwi make. Yabonye 23.458 angana na 0,21% by’amajwi yose yabaruwe.

Mu gihe amajwi yatangazwaga, Bobi Wine we yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu we n’umugore we bari mu bwihisho ahantu hatekanye nyuma yo guterwa n’abashinzwe umutekano ku wa 16 Mutarama bari bafite kajugujugu, bashaka kubafunga.

Uyu munyapolitiki yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora byatangazwaga na Perezida wa Komisiyo y’amatora, Simon Mugenyi Byabakama, kuko ngo ntaho bihuriye n’ukuri kw’amahitamo y’abatoye.

Yagize ati “Twanze ibiri gutangazwa na Byabakama kubera ko ibyo byitwa umusaruro ari gutangaza ni ibihimbano, ntaho bihuriye na mba n’ibyabereye kuri site z’amatora.”

Bobi Wine yavuze ko abakozi benshi b’ishyaka rye, NUP, batawe muri yombi, internet irahagarikwa hagamijwe kwiba amajwi y’abandi bakandida. Yasabye Abanya-Uganda kwanga ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora.

Amatora ya Perezida wa Uganda yahuriranye n’ay’abadepite. Mu gihe Komisiyo y’amatora yatangazaga ibyavuyemo, mu bice bitandukanye by’igihugu habaye imvururu zatewe n’abataranyurwaga na byo.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu 12 bapfiriye muri izi mvururu, abandi barakomereka. Harimo barindwi barasiwe mu Karere ka Mutambala mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama, bivugwa ko bari bashyigikiye umukandida ku mwanya w’abadepite, Muhammed Muwanga Kivumbi.

Barashwe bagerageza gushaka kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahabarurirwaga amajwi.

Mu mujyi wa Kampala, abaturage bo mu gace ka Makindye bateje akavuyo kubera kutishimira ibyatangazwaga na Komisiyo y’amatora, bahangana n’abashinzwe umutekano barindaga umutekano wa site.

Umuvugizi wungirije wa Polisi ikorera muri Kampala, Luke Owoyesigyire, yatangaje ko kuri iyi site hongerewe abashinzwe umutekano kugira ngo bagarure ituze.

Owoyesigyire yagize ati “Abantu bacu barahari kugira ngo bahagarike akavuyo. Ntabwo nakubwira uko byagenze ubu kuko igikorwa kirakomeje.”

Amatora y’ubu atandukanye n’ayabaye mu 2021 kuko abatoye Perezida Museveni bariyongereye, ariko n’abari kuri lisiti y’itora biyongereyeho abarenga miliyoni eshatu, hitabira 59,35%.

Mu 2021, Museveni yagize amajwi 6.042.898 angana na 58,38% by’abatoye, Bobi Wine waje ku mwanya wa kabiri agira amajwi 35,08%. Mu bakandida 11 bari bahatanye, uwa nyuma yagize 0,15%.

Previous Post

Nyabihu: Umugabo w’imyaka 36 afunzwe akekwaho kwiyita umukozi wa REG akurira ipoto y’amashanyarazi

Next Post

Musanze: Akarere kanyomoje amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Bikira Mariya Nyina wa Yesu yababonekeye ari mu giti

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

by ISHIMWE MOISE
June 11, 2026
Next Post
Musanze: Akarere kanyomoje amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Bikira Mariya Nyina wa Yesu yababonekeye ari mu giti

Musanze: Akarere kanyomoje amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Bikira Mariya Nyina wa Yesu yababonekeye ari mu giti

Please login to join discussion

Recommended

Gasabo: Polisi yataye muri yombi abasore babiri bari batwaye kuri moto ibiro 28 by’urumogi

Gasabo: Polisi yataye muri yombi abasore babiri bari batwaye kuri moto ibiro 28 by’urumogi

October 15, 2025
Mexique: Perezida agiye kujyana mu nkiko umuturage wamusomeye mu ruhame

Mexique: Perezida agiye kujyana mu nkiko umuturage wamusomeye mu ruhame

November 6, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In