Gisa Cyinganzo yatunguwe bikomeye n’umukobwa bahuriye mu kabari, amubwira ko asanzwe ari umukunzi w’umuziki we, ndetse amusaba kumusinyira ku ibere.
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho nyuma yo gusangiza abamukurikira amashusho amugaragaza asinya ku ibere ry’uyu mukobwa.
Ati “Ni umukobwa twahuriye mu kabari hano i Nyamirambo, nagiye kubona mbona azanye ikaramu ati mbabarira unsinyire yigizayo umwenda ansaba ko namusinyira ku ibere, none se nari kubyanga? Icyakora wumve ko ntazi n’uko yitwa cyangwa ngo tube hari ibindi biganiro twagiranye namaze kumusinyira mpita nkomeza na we ajya mu bye.”
Nubwo yatunguwe, Gisa Cyinganzo yavuze ko byamweretse ko hari abakunda ibikorwa bye ku rwego rwo hejuru ku buryo bimutera ishyaka ryo gukora cyane ngo atazabatenguha.
Uyu muhanzi amaze iminsi akora cyane kugira ngo yongere kwigarurira abafana nyuma y’igihe yari amaze anyura mu bihe bitagiye bimworohera.










![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



