Abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Bugeshi na Mudende bakiriye abo mu miryango yabo babaga mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basubijwe mu buzima busanzwe barimo n’abahoze muri FDLR.
Mu bantu basezerewe mu kigo cya Mutobo ku wa 31 Werurwe 2026, bagera kuri 214, abarenga 160 ni abo mu Karere ka Rubavu gusa mu gihe abantu 33 ari abo mu murenge wa Mudende.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yashyikirije uyu murenge abaturage bawo bavuye muri RDC, agaragaza ko ari ibintu bishimishije kuba bemeye gutahuka.
Yakomeje ati “Uyu munsi dushimishijwe n’uko aba bana bafashe iya mbere bakumvira inama za bagenzi babo babasabye ko bataha. Ni umunsi mukuru ukomeye, kugira ngo umwana uheruka iwabo mu myaka 32 ishize yongere ahagaruke.”
Yasabye abaturiye mu mirenge yo ku mipaka kwirinda abashuka urubyiruko barwinjiza muri FDLR.
Ati “Bavandimwe mutuye ku mipaka, abo bantu bari mu mashyamba ya RDC, bajya bohereza abantu bo kujyana muri ayo mashyamba ntimukabemerere.”
Yagaragaje inkuru y’umubyeyi ufite abana 10 watahutse mu Rwanda, abo muri FDLR bakabeshya umugabo we ko akigera mu Rwanda bamwicanye n’abo bana be.
Ibyo byakozwe mu rwego rwo gutuma umugabo we adatekereza kuba yataha cyangwa bikabuza n’abandi kuba bagira icyo gitekerezo.
Nyuma y’uko umugore we ageze i Mutobo, yafashe telefoni ye aramuhamagara, abeshyuza ayo makuru y’ibinyoma yari yamuvuzweho, ibyatumye umugabo we afata icyemezo cyo gutaha.
Uwo mugore kandi yanahamagaye abandi bantu batanu, abashishikariza gutaha na bo bakaba barageze mu Rwanda mu gihe n’umugabo we yazanye abandi.
Nyirahabineza yasabye abakiri mu mashyamba ya Congo kurambika intwaro hasi bagataha mu Rwanda.
Ati “Musigeho kuko mwaratsinzwe, mwe gukomeza gutobera igihugu.”
Yasabye abatashye kandi kuzifatanya n’Abanyarwanda mu gihe igihugu cyinjiye mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, anasaba abaturage kubakira no kubabanira neza.
Maniriho Angelique yahamije ko ubwo yahamagaraga umugabo we yasanze baramubeshye ko yishwe n’abana babo 10.
Ati “Twaravuganye arambwira ngo ko nzi ko bakwishe, ni wowe turi kuvugana? Ndavuga nti ni njyewe. None abana bari he, ndamubwira nti ndikumwe na bo. Arambwira ngo i Mutobo bavuga ko bica abantu ni yo wagiye, ko ari ukubeshya ubwo ntibakwishe bakagufata amajwi? Ndavuga nti ntabwo ari byo bashyize kuri telefoni…namaze nk’icyumweru baba barambwiye ngo umugabo ageze i Kitshanga, biratinda aza kungeraho.”
Umugabo we Harerimana Jean Claude, yagaragaje ko akimara kumenya ko umugore we n’abana be bagiye mu Rwanda, yashatse kwiyahura ariko nyuma yo kumuhamagara agasanga yarakiriwe neza, ngo byatumye yiyemeza gutaha.
Mukeshimana Marie Chantal wari umaze amezi icyenda mu Rwanda, yagaragaje ko yishimiye guhura n’umuhungu we wari warasigaye mu mashyamba ya RDC.
Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yagaragaje ko biteguye guherekeza abatahutse no gukomeza ingamba zigamije gukangurira abaturage baturiye imipaka kwirinda gushukwa n’abashaka kubajyana mu mashyamba ya RDC.




![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



