• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Abadipolomate batatu ba Qatar bapfiriye mu mpanuka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
October 12, 2025
in Uncategorized
418 31
0
Abadipolomate batatu ba Qatar bapfiriye mu mpanuka
622
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Abadipolomate batatu bakomoka muri Qatar bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye hafi y’umujyi wa Sharm el-Sheikh mu Misiri, mbere y’inama ikomeye ku kibazo cya Gaza, iteganyijwe ku wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025.

Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar kuri iki Cyumweru, yemeza ko abandi badipolomate babiri bakomeretse muri iyo mpanuka. Bose bari mu butumwa bw’akazi mu Misiri butajyanye no guhuza Israel na Hamas.

You might also like

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana

RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran

Ntihigeze hatangazwa amazina y’abapfuye, gusa amakuru dukesha Al Jazeera avuga ko bose bakoreraga Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Ambasade ya Qatar i Caire yavuze ko “ifite agahinda kenshi n’akababaro gakomeye kubera urupfu rw’abakozi batatu bayo bapfiriye mu mpanuka itunguranye yabereye i Sharm el-Sheikh bari mu kazi ka Leta.”

Yongeyeho ko imibiri yabo ijyanwa i Doha kuri iki Cyumweru hifashishijwe indege yihariye ya Qatar, mu gihe abandi babiri bakomeretse bakomeje kuvurirwa mu bitaro byo muri Sharm el-Sheikh.

Televiziyo Al-Qahera News yo mu Misiri, yatangaje ko impanuka yatewe no “gutakaza ububasha bwo kugenzura imodoka” ubwo yari mu nzira ijya ku kibuga cy’indege.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu mujyi wa Sharm el-Sheikh hamaze iminsi habera ibiganiro by’ubuhuza bigamije guhagarika intambara hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.

Qatar imaze amezi menshi ikorana na Misiri na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biganiro bigamije kugera ku masezerano y’agahenge, nyuma y’igihe kinini cy’intambara yari imaze guhitana abantu ibihumbi.

Mu cyumweru gishize, Umujyi wa Sharm el-Sheikh yakiriye intumwa za Hamas, iza Israel, n’abahagarariye ibihugu biri mu buhuza, mu biganiro byimbitse bigamije gushyira mu bikorwa gahunda y’ibyiciro 20 yateguwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, igamije kubaka amahoro arambye mu karere.

Ku wa Mbere, uwo mujyi uzakira inama y’amahoro izayoborwa na Perezida Donald Trump na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, ikazitabirwa n’abayobozi bo mu bihugu birenga 20 barimo n’u Bufaransa n’u Bwongereza.

Previous Post

Madagascar: Abasirikare bafatanyije n’abaturage kwigaragambya

Next Post

Nyabihu: Umukecuru ushinjwa kuroga yasanganywe akanyamasyo kazima

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana
Amakuru

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana

by CYIZA Theogene
April 16, 2026
RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene
Uncategorized

RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene

by OMEGA BOY
April 10, 2026
Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran
Uncategorized

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran

by OMEGA BOY
March 18, 2026
Umuvugizi wa RCS yatangaje ko hari umugororwa wagerageje gutoroka aciye mu bwiherero afatwa n’abaturage
Uncategorized

Umuvugizi wa RCS yatangaje ko hari umugororwa wagerageje gutoroka aciye mu bwiherero afatwa n’abaturage

by OMEGA BOY
March 11, 2026
Rwamagana: Umwana w’imyaka 3 na Nyina basanzwe mu ishyamba bapfuye, bikekwa ko umugabo we ariwe wabishe
Uncategorized

Rwamgana: Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa APAGIE Musha yatawe muri yombi

by OMEGA BOY
February 23, 2026
Next Post
Nyabihu: Umukecuru ushinjwa kuroga yasanganywe akanyamasyo kazima

Nyabihu: Umukecuru ushinjwa kuroga yasanganywe akanyamasyo kazima

Please login to join discussion

Recommended

Suède uri gushakira igisubuzo abana b’imyaka 13 bishoye mu bwicanyi

Suède uri gushakira igisubuzo abana b’imyaka 13 bishoye mu bwicanyi

June 4, 2026
Nyanza: Yishe Nyina umubyara amutemye

Nyanza: Yishe Nyina umubyara amutemye

October 25, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Rayon Sports yaguze myugariro mushya
Imikino

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

June 10, 2026
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

June 10, 2026
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In