Mu minsi ishize Irunga Longin wamamaye nka Tukowote yemeje ko yamaze kwambika impeta inkumi bitegura kurushinga icyakora agerageza kumugira ibanga ndetse n’amafoto yasangije abamukurikira yirinze kumugaragaza mu maso.
Mu minsi ishize Irunga Longin wamamaye nka Tukowote, yemeje ko yamaze kwambika impeta inkumi bitegura kurushinga icyakora amugira ibanga ndetse n’amafoto yasangije abamukurikira yirinze kumugaragaza mu maso.
Icyo gihe Tukowote yavuze ko atifuza gutangaza umukunzi we, ahamya ko igihe kizagera abantu bakamumenya.
Nyuma yo gusangiza abantu amafoto ye n’iyi nkumi itagaragara mu maso, amatsiko yari yose ku bakunzi b’imyidagaduro ndetse hatangira guhwihwiswa benshi mu bakinnyi ba sinema.
Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026 umukobwa witwa Kibasumba Mico Trichia yasangije abamukurikira amafoto yafotowe ku munsi yambikiweho impeta bihita byemeza nta gushidikanya ko ariwe.
Tukowote nawe yashyize andi mashusho kuri Instagram ya Kibasumba amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana.
Tukowote agiye gukora ubukwe, nyuma y’uko yiteguraga kubukora mu 2021 bikarangira butabaye cyane ko uwo bari kurushinga baje gutandukana.
Tukowote yari aherutse gutangaza ko afite umukunzi bitegura kurushinga mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe muri uyu mwuga. Amaze imyaka 17 akina filime ndetse kugeza uyu munsi amaze gukina izigera ku 161.


















![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



