• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Rutsiro: Umugabo yasanzwe munsi y’umukingo yapfuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
February 16, 2026
in Amakuru
425 32
0
Rutsiro: Umugabo bikekwa ko yibye ibendera ry’Igihugu akihamagarira avuga ko aribonye munsi y’urugo rwe yatawe muri yombi
633
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Heshunda Gaetan w’imyaka 46 wari utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Rugeyo, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, wari watashye ubukwe mu Mudugudu wa Karambo muri ako Kagari yasanzwe munsi y’umukingo yapfuye hakekwa ubusinzi.

Umwe mu bari muri ubwo bukwe yavuze ko uyu Heshunda Gaetan yavuye mu bukwe mu ma saa moya z’ijoro ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2026 bigaragara ko yasinze cyane, bucya mugitondo abagiye gukora mu cyayi bavuga ko bamubonye munsi y’umukingo yari asigaje iminota itarega 10 ngo agere iwe, yaguye akubye ijosi, yapfuye.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Ati’’ Yari yatashye ubukwe mu Mudugudu wa Karambo, ababonye ataha bavuga ko yatashye mu ma saa moya z’ijoro yasinze cyane. Ashobora kuba yarageze kuri uwo mukingo, n’ubunyerere bwawo kubera imvura imaze iminsi igwa, akawunyereraho akawikubita munsi akubye ijosi agapfa. ‘’

Arakomeza ati: “Yabonywe n’abaturage bari bagiye gukora mu cyayi, ni bo batanze amakuru kuko batubwiye ko ataha babonye agenda wenyine.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette, yemeje ko uyu mugabo yagiye muri ubwo bukwe atwaje umugore w’umuvandimwe we ijerikani y’ikigage bari bagiye gutwerera,agenda ayikoreye.

Bagezeyo batashye ubukwe, uwo mugore ataha kare amusigayo. Mu ma saa moya z’ijoro, amaze gusinda arataha, nta wundi bari kumwe.

Ati: “Abo mu muryango we bamutegereje baramubura, bakeka ko yaraye muri ubwo bukwe bajya kuryama. Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare, bahamagarwa n’Umukuru w’Umudugudu wabo wa Kabeza, ko abajyaga gukora mu cyayi bamuhamagaye bamubwira ko Heshunda bamusanze munsi y’umukingo yapfuye.”

Yakomeje agira ati: “Amakuru nanjye yangezeho nihutira gutabara. Dukurikije uburyo twamusanze ameze, yaguye akubye ijosi, bigaragara ko yageze kuri uwo mukingo, inzoga zikamuganza, kuwurenga bikamunanira, akawucurangukaho akikubita munsi yawo. Nta gikomere yasanganywe cyangwa ikindi cyagaragaza kwicwa, twaketse izo nzoga.”

Avuga ko umurambo wajyanywe mu bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma, haba hari ikindi iryo suzuma rizagaragaza kitari icyo, abaturage n’abo mu muryango we bakazakimenyeshwa.

Uyu muyobozi avuga ko bahise bakoresha inama abaturage babasaba kwirinda ubusinzi. Uwagiye mu bukwe, mu kabari cyangwa ahandi akamenya ko agomba kunywa mu rugero akanataha kare, byaba byiza agatahana n’abandi, agifite imbaraga n’ibitekerezo byamubashisha kugera iwe amahoro.

Previous Post

Amafoto: Ihere ijisho uburanga bw’inkumi Tukowote w’imyaka 53 aherutse kwambika impeta

Next Post

Burera: Umuturage yapfiriye muri Kasho ya Polisi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Next Post
Burera: Umuturage yapfiriye muri Kasho ya Polisi

Burera: Umuturage yapfiriye muri Kasho ya Polisi

Please login to join discussion

Recommended

Umukino wa Rayon Sports na Gasogi United FC ntukibereye kuri Kigali Pelé Stadium

Umukino wa Rayon Sports na Gasogi United FC ntukibereye kuri Kigali Pelé Stadium

March 21, 2026
Rayon Sports igiye gutozwa n’umufaransa watoje amakipe arimo Azam FC na AS Vita Club

Rayon Sports igiye gutozwa n’umufaransa watoje amakipe arimo Azam FC na AS Vita Club

December 18, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In