Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko iminsi Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asigaje ku butegetsi ibaze, ko umugambi afite wo kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo akomeze kuyobora utazamuhira.
Tariki ya 6 Gicurasi 2026, Tshisekedi yabwiye abanyamakuru bakorera i Kinshasa ko Abanye-Congo bari gusuzuma Itegeko Nshinga kugira ngo barebe niba ryavugururwa kandi ko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC nikomeza mu 2028, nta matora azaba.
Tshisekedi yagize ati “Nitudashobora guhagarika iyi ntambara, ku bw’ibyago ntituzashobora gutegura amatora mu 2028. Ariko ibyo ntibizaba kubera ko nzaba nanze kuyategura. Ubushobozi burahari, twabikora ariko ntitwayategura tudafite Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje ati “Ni iki cyiza kiri muri iri Tegeko Nshinga? Ese twarireka uko riri cyangwa? Ni iki cyatubuza kubisuzuma? Icyo ni cyo kibazo. Ariko ikintu kimwe tudakwiye gukora ni ukubihuza na manda ya gatatu. Sinshaka manda ya gatatu ariko nababwira ko abaturage nibashaka ko nyobora manda ya gatatu, nzabyemera.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma ku wa 8 Gicurasi, Nangaa yacyuriye Tshisekedi wasabye Abanye-Congo imbabazi kubera ko atashoje intambara ku Rwanda nk’uko yari yabasezeranyije mu mpera za 2023 ubwo yarangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza.
Tshisekedi yavuze ko yabeshywe ko igisirikare cya RDC gikomeye, nyamara cyarinjiriwe n’abanzi, bityo ko ari yo mpamvu hamaze igihe humvikana inkuru z’abasirikare batabwa muri yombi n’abakatirwa, bashinjwa kugambanira igihugu.
Nangaa yagize ati “Ejo ntimuzatungurwe kuko azagenda mu minsi iri imbere. Azagenda. Ariko ntimuzatungurwe no kumva avuga ati ‘Sinari nzi ko nari Perezida’. Azavuga ati ‘Sinari nzi ko ari njye wagombaga kurinda umutekano wa Congo cyangwa niba ari njye wagombaga gukora iki cyangwa kiriya’.”
Umuyobozi wa AFC/M23 yagaragaje ko guhindura Itegeko Nshinga bitazahira Tshisekedi, asaba Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye kwiyunga kuri iri huriro kugira ngo bamubuze kugera kuri uwo mugambi.
Ati “Ashaka guhindura Itegeko Nshinga. Niba ari umugabo, nabikorere. Ariko uko tubyumva kandi ndavuga mu izina rya AFC/M23, igihe ni iki. Ikiganiro n’abanyamakuru gituma Abanye-Congo bumva intego yacu. AFC/M23 irasaba abanyapolitiki bose, abaturage bose gushyigikira urugamba rwo kurinda RDC.”
Nangaa yatangaje ko AFC/M23 ikeneye gushyigikirwa n’Abanye-Congo baba i Kinshasa, abari mu buhungiro ndetse na bamwe mu bari mu ihuriro ‘Union Sacrée’ rishyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi bavugana na AFC/M23 mu ibanga.














