• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Gakenke: Umugore yishe umwana we w’imyaka itandatu amuziza ko yavuze inkoko yari yibwe yayibonye iwabo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 26, 2025
in Amakuru
622 7
0
Gakenke: Umugore yishe umwana we w’imyaka itandatu amuziza ko yavuze inkoko yari yibwe yayibonye iwabo
870
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Karere ka Gakenke yafunzwe akekwaho kwica umwana we w’imyaka itandatu, nyuma y’uko atanze amakuru ku baturanyi bari bibwe inkoko ko yayibonye iwabo.

Ibi byabereye mu Murenge wa Coko, Akagari ka Mbirima, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Amakuru aturuka mu baturanyi b’aho byabereye avuga ko uyu mwana yaba yishwe na nyina kuko yatanze amakuru ko yibye inkoko, gusa ngo yabwiye inzego z’umutekano ko umwana yamurembanye mu ijoro bikaza kumuviramo urupfu.

Umuturanyi yagize ati “Ejo umugore yari yagiye mu mirimo abaturanyi barimo gushakisha inkoko babuze umwana avuga ko yayibonye, no ku mugoroba nyina atashye umwana abisubiramo uko yabivuze kare, ariko nyina arabihakana, mu ijoro nibwo badutabaje ko wa mwana yapfuye tuhageze dusanga arimo kuva amaraso mu mazuru ariko yapfuye.”

Andi makuru kandi aturuka mu baturage ni uko uyu mugore wari warahukanye, atari ubwa mbere yari avuzweho gukorakora, ndetse biri no mu byatumye ashyamirana n’umugabo we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko, Niyomwungeri Robert yahamije aya makuru, gusa avuga ko byinshi kuri yo bizagaragazwa n’ibizava mu iperereza.

Ati “Amakuru twayamenye mu rukerera, tujyayo turi kumwe n’inzego z’umutekano, dusanga umwana yapfuye, iperereza riracyakomeje ku cyaba cyateye uru rupfu.”

Gitufu yakomeje avuga ko uyu mugore yabatangarije ko umwana yafashwe n’uburwayi butunguranye mu ijoro buramwica.

Yaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Umurambo w’umwana wajyanwe ku Bitaro bya Ruli, gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ni mu gihe uyu mugore afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruli kugira ngo abazwe.

Previous Post

Impunzi z’Abarundi zirenga 100 zari mu Rwanda zatashye

Next Post

Mushiki wa Raila Odinga yitabye Imana

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Next Post
Mushiki wa Raila Odinga yitabye Imana

Mushiki wa Raila Odinga yitabye Imana

Please login to join discussion

Recommended

Rusizi:Umunyeshuri yakubise umwarimu ahita atoroka

April 24, 2026
Rutsiro FC yabonye umutoza mushya

Rutsiro FC yabonye umutoza mushya

December 14, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In