Udahemuka Longin, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyembe mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, yapfuye azize impanuka ya moto yari atwaye.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yemeje ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa tatu z’ijoro ku wa 21 Kanama 2025.
Yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gisagara, Akagari ka Shyembe, mu Murenge wa Maraba.
Nyakwigendera ni we wari utwaye iyo moto; yakomeretse bikomeye mu mutwe, we n’uwo yari ahetse bihutishijwe ku bitaro bya CHUB i Huye.
Gusa Udahemuka yaguye mu maboko y’abaganga, mu gihe uwo yari ahetse kuri moto agikurikiranwa n’abaganga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, ahamya ko aho impanuka yabereye hari mu muhanda umanuka.
Nyakwigendera yaraherutse kwimurwa avuye mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Karama ajyanwa mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Maraba.
Umurambo wa Nyakwigendera uracyari ku bitaro bya CHUB i Huye.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



