• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Urukiko rwa Texas rwategetse ko Prince Kid yoherezwa mu Rwanda

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 20, 2025
in IMYIDAGADURO
522 10
0
Urukiko rwa Texas rwategetse ko Prince Kid yoherezwa mu Rwanda
737
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yo kuburana ku bujurire bwe bwo kutoherezwa mu Rwanda nyuma y’aho afatiwe muri Amerika atorotse ubutabera bwo mu Rwanda, Urukiko rwa Texas rwategetse ko yoherezwa mu Rwanda akaza gukora igihano cye.

Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa Kabiri nk’uko tubicyesha Ukwezi Tv. Prince Kid yaburanye asaba guhabwa ubuhungiro kuko aje mu Rwanda ataba yizeye umutekano we.

You might also like

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

Miss Elsa akaba n’umugore we, yatanze ubuhamya avuga ko ibyaha bashyize ku mugabo we byari ibinyoma kuko nawe yagerageje gushaka uko agaragaza ibimenyetso by’uko arengana ariko nawe ahita atabwa muri yombi.

Prince Kid we yaburanye avuga ko impamvu yo gusaba ubuhungiro ari uko ubwo yateguraga Miss Rwanda hari ibyo atumvikanyeho na bamwe mu bantu bakomeye hanyuma bakoresha imbaraga zabo bamushyiraho ibyo byaha.

Nyuma yo kumva uko yaburanye n’ubuhamya bwa Miss Elsa, umucamanza wo mu rukiko ruherereye Texas rwanzuye ko agomba koherezwa mu Rwanda icyakoze ahabwa iminsi 30 yo kujurira.

Amakuru yashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko areba abinjira n’abasohoka n’imipaka muri Amerika (ICE) avuga ko Prince Kid yatawe muri yombi ku wa 3 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Fort Worth muri Texas.

Uru rwego rwavuze ko Prince Kid yari amaze iminsi atuye muri Fort Worth mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo yaninjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Amerika yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’impapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2024.

Kugeza ubu Prince Kid afungiye muri kasho z’uru rwego, mbere y’uko hafatwa ikindi cyemezo icyo aricyo cyose mu bijyanye no kumukura muri Amerika.

Mu Ukwakira 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwakatiye Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko igihano cyagabanyijwe kigirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Previous Post

Polisi y’u Rwanda igiye gukurikirana abanyamahanga bagaragaye mu mashusho bakubita umumotari

Next Post

Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar inka z’Inyambo

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Kaminuza ya Harvest Christian yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)
IMYIDAGADURO

Kaminuza ya Harvest Christian yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)

by OMEGA BOY
May 24, 2026
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho
Amakuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho

by OMEGA BOY
May 19, 2026
Next Post
Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar inka z’Inyambo

Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar inka z’Inyambo

Please login to join discussion

Recommended

Football is being played again in Sudan

Football is being played again in Sudan

January 11, 2025
Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya ‘Vestine&Dorcas’ yibarutse

Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya ‘Vestine&Dorcas’ yibarutse

May 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In