• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Ihuriro AFC/M23 ryarekuye abasirikare ba FARDC barenga 5.000 bari barafatiwe ku rugamba

OMEGA BOY by OMEGA BOY
March 8, 2026
in Amakuru
480 20
0
Ihuriro AFC/M23 ryarekuye abasirikare ba FARDC barenga 5.000 bari barafatiwe ku rugamba
693
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko ryongeye gushyikiriza Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge abarwanyi ba Wazalendo n’abasirikare b’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC) barenga 5.000 bagiye bafatirwa ku rugamba mu bihe bitandukanye.

Ibyo byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri iki Cyumweru tariki 8 Werurwe 2026, ariko umuhango wo kubashyikiriza iyo komite wabaye ku wa 2 Werurwe 2026, i Rumangabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Abo basirikare n’abarwanyi bashyikirijwe Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge kugira ngo izabageze i Kinshasa bashyikirizwe Leta ya RDC.

AFC/M23 yavuze ko iki gikorwa ari intambwe igaragaza ubushake bwayo bwo kubahiriza amasezerano ajyanye no kubaka icyizere hagati y’impande zihanganye, ndetse no kugabanya umwuka w’intambara, hubahirizwa amahame agenga ubutabazi mu bihe by’intambara.

Kanyuka yakomeje agaragaza ko nubwo iryo huriro riri gufata ingamba ziganisha ku kugabanya imirwano, ubuyobozi bwa Kinshasa bwo bukomeje kwinangira, bukanga kurekura bamwe mu barwanyi babo n’abandi bantu rivuga ko bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Ariko nubwo AFC/M23 iri gufata ingamba zifatika zigamije kugabanya umwuka w’intambara, ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bukomeje kwinangira. Bukomeje kwanga kurekura bagenzi bacu ndetse n’abandi bantu bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, bafashwe uko babonye bitewe gusa n’uko bagaragara.”

Yakomeje agaragaza kandi ko i Kinshasa ari bo bakomeje kurenga ku masezerano, benyegeza intambara.

Ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kandi kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ndetse yashyizeho intambara yeruye irwanya AFC/M23 kandi bukibasira abaturage b’abasivile n’imitungo yabo.”

Iri huriro ryasabye abahuza mu biganiro by’amahoro n’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu n’abo ku rwego mpuzamahanga gukurikiranira hafi ibyo rivuga ko ari ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, rinashimangira ko amaraso y’Abanye-Congo ameneka muri iyi ntambara atagomba kwirengagizwa.

Previous Post

Iran yishongoye ivuga ko ifite ubushobozi bwo kurwana na Amerika ifatanyije na Israel amezi atandatu idahagarara

Next Post

Uko inzoga zafashije umukecuru w’imyaka 100 kurama

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Next Post
Uko inzoga zafashije umukecuru w’imyaka 100 kurama

Uko inzoga zafashije umukecuru w'imyaka 100 kurama

Please login to join discussion

Recommended

Amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo

Amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo

October 11, 2025
Nyamasheke: Umugabo afunzwe akekwaho kwitemera ibiti bya kawa

Nyamasheke: Umugabo afunzwe akekwaho kwitemera ibiti bya kawa

October 20, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Rayon Sports yaguze myugariro mushya
Imikino

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

June 10, 2026
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

June 10, 2026
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In