• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Nyamasheke: Umunyeshuri arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanyiriza mugenzi we w’imyaka 12 mu rubingo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
February 7, 2026
in Amakuru
394 30
0
Nyamasheke: Umugabo afunzwe akekwaho kwiba ingurube
587
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Nshimiyimana Edison w’imyaka 18 wiga mu wa 5 w’ abanza muri GS Kinini mu Murenge wa Kagano,Akarere ka Nyamasheke,arashakishwa n’ urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha( RIB), akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 bigana mu ishuri rimwe.

Uyu musore bivugwa ko yagiye adindira mu ishuri kubera kutarikunda, ni uwo mu Mudugudu wa Rugeregere, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke. Uwo akekwaho gusambanya ni uwo mu Mudugudu wa Mutusa, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano muri aka Karere.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Mukangarambe Florence,nyina w’umwana wasambanyijwe, avuga ko ari kumwe n’ uwo mukobwa we kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ruharambuga, yavuze ko byabaye mu ma saa moya n’ iminota 45 z’umugoroba wo kucyumweru tariki ya 1 Gashyantare,2026.

Avuga ko ubwo uyu mukobwa we yavaga kuzana umupira we w’imbeho ku muturanyi aho yari yawusize yahuye n’abasore 2 barimo uwo bigana n’undi atamenye, bamwirunkaho bamwerekeza mu rubingo rwegereye umuhanda, arugezemo aragwa.

Ati: “Bahise bamushyira ibitambaro mu kanwa, bamubohera amaboko inyuma bakoresheje umugozi baboshye bakoresheje ibirere by’insina. Bamaze kumuboha uwo musore atamenye yamusigiye uwo bigana aragenda, aba ari we umusambanya.”

Avuga ko amaze kumusambanya na we yamutaye aho ariruka. Umwana akomeje gukumbagurika muri urwo rubingo hatanabona.

Umubyeyi wahanyuze yumvise umuntu umeze nk’ujagajaga urwo rubingo,arebye abona umwana w’umukobwa uhambiriye amaboko inyuma atavuga, aramwegera aramuhambura anamukura ibyo bitambaro mu kanwa na we ahita yiruka ngo abagize uwo mwana gutyo na we batagaruka bakahamusanga bakamugirira nabi.

Uwo mwana avuga ko n’uwo mubyeyi wamuhambuye atamumenye.

Umwana agihamburwa yavuyemo acumbagira ataha kuko atashoboraga kugenda neza, ahura n’abakora irondo ry’umwuga, ababwira uko bimugendekeye,ni bo bahamagaye ababyeyi be.

Nyina arakomeza ati: “Tukihagera na se twasanze umwana ameze nabi cyane tumwihutana mu kigo nderabuzima cya Nyamasheke bamuha ubutabazi bw’ibanze batwohereza ku bitaro bya Kibogora muri iryo joro.”

Avuga ko ibitaro byitaye ku mwana binababwira kugana RIB kuri sitasiyo ya Ruharambuga gutanga ikirego.

Uwo mubyeyi avuga ko kuva Ku cyumweru umwana we yasambanywa kugeza ubu amerewe nabi cyane.

Ati: “Umwana avuga ko yumva ababara cyane mu ntantu, ntabasha kugenda neza, avuga yongorera. Ntarasubira ku ishuri abandi biga, uwamusambanyije n’umufatanyacyaha we sinzi aho bari, ndi mu gahinda gakomeye.”

Avuga ko afite impungenge z’umutekano we n’uw’umwana we,kuko se na nyina b’uwo musore bakomeje kumutera ubwoba bamubwira ko ari we watumye umuhungu wabo abura, ko nataboneka na we n’umukobwa we batazigera babona amahoro.

Ati: “Ubuyobozi bumenye umutekano wanjye n’uw’ umwana wanjye kuko nyuma yo kumwonona bakomeje kuntera ubwoba ko no kuduhitana bazaduhitana niba umuhungu wabo atagarutse kandi hari amakuru ko ari bo bamucikishije.”

Ibyo kumucikisha binemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma, Niyonsaba Solange, uvuga ko Mutwarasibo wo mu isibo y’uyu musore yamuhamagaye avuga ko amufite atamucika,yahagera n’abandi bayobozi n’inzego z’ umutekano, Mutwarasibo akababwira ko uwo musore yamucitse.

Ati: “Mutwarasibo ni uwo mu muryango w’uwo musore baranaturanye inzu ku yindi. Yaduhamagaye atubwira ko yamufashe,amufite, tuhageze aratubwira ngo yamucitse ajya iwabo, n’iwabo tuhamushakishije turahamubura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Harindintwali Jean Paul yemeje ko uyu musore agishakishwa, yibutsa ko icyaha cyo gusambanya abana kidasaza igihe cyose azabonekera azakiryozwa.

Yasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo b’abakobwa bakabarinda kugenda mu masaha y’ijoro ari bonyine kuko nk’iyo haza kuba
ari mu masaha ya kare cyangwa uyu mwana agendana n’abandi atari guhohoterwa kuriya.

Yaburiye n’abandi baba bagitekereza gusambanya abana kubireka kuko nk’ icyaha kidasaza uwagikoze ntaho yahungira ngo azabure gufatwa ngo abiryozwe,anibutsa ko ibihano ku wasambanije umwana biremereye cyane.

Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 yo ku wa 4 Ukuboza,2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama,2018, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’ imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Previous Post

Muhanga: Abantu batatu barimo n’umunyeshuri w’imyaka 16 barakekwaho kwiba amavuta ku kigo cy’ishuri

Next Post

Kamonyi:Umusore w’imyaka 21 arakekwaho kwica nyina umubyara

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Kamonyi:Umusore w’imyaka 21 arakekwaho kwica nyina umubyara

Kamonyi:Umusore w'imyaka 21 arakekwaho kwica nyina umubyara

Please login to join discussion

Recommended

Rutsiro: Umugabo bikekwa ko yibye ibendera ry’Igihugu akihamagarira avuga ko aribonye munsi y’urugo rwe yatawe muri yombi

Rutsiro: Umwana na Nyina basanzwe munsi y’igitanda bapfuye

January 21, 2026
Abarimu bigisha mu mashuri abanza bagomba kuba bararangije kaminuza: REB igiye gukora impinduka mu burezi

Abarimu bigisha mu mashuri abanza bagomba kuba bararangije kaminuza: REB igiye gukora impinduka mu burezi

April 24, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In