• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Lil G wari umaze imyaka ine aba i Burayi yagarutse i Kigali, ateguza abakunzi be indirimbo nshya

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 6, 2026
in IMYIDAGADURO
513 5
0
Lil G wari umaze imyaka ine aba i Burayi yagarutse i Kigali, ateguza abakunzi be indirimbo nshya
718
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G wari umaze imyaka ine aba i Burayi, yageze i Kigali kuri uyu wa 6 Mata 2026, ahamya ko ari muri gahunda zo kuruhuka ndetse no kuba yakongera gukora imiziki.

Ibi Lil G yabigarutseho nyuma yo kugera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, akakirwa n’umubyeyi we.

You might also like

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

Yavuze ko ibitumye ataha harimo gusura umuryango we, kuruhuka ndetse no kureba ko yakongera gukora umuziki.

Ati “Buriya nakoze imiziki igihe kinini nyuma numva nshaka kubaho ubuzima busanzwe nerekeza i Burayi kubushakayo. Ndashima Imana ko nta kibazo nigeze ngirirayo ubu urabona ko uretse umunaniro nta cyahindutse kinini kuri njye.”

Lil G yavuze ko mu gihe afite i Kigali, uretse guhura n’inshuti ze agiye no gushaka uko yakongera gukora ibikorwa by’umuziki, anizeza abakunzi be indirimbo nshya.

Ati “Hari indirimbo nshya nakoze ndi hariya, hari izo nshaka gukorera hano, mu minsi iri imbere ngiye gusubukura umuziki kandi nibaza ko abakunzi banjye bazaryoherwa kuko uretse bo bankumbuye nanjye ndabakumbuye sinakubeshya.”

Uyu muraperi wirinze kugaruka ku nkuru z’uwari umukunzi we bamaze igihe batandukanye, yavuze ko mu byo yifuza cyane harimo gusura ibice bitandukanye by’u Rwanda cyane ko hari impinduka zikomeye.

Ati “Iby’inkuru zabantu twatandukanye reka tubireke, sinamuvugaho kuko urabizi ko nabivuzeho tugitandukana. Ikintu numva nakubwira ni uko numva nshaka kwisurira u Rwanda kuko nabonye hari ahantu henshi hahindutse. Iyo uri mu mahanga uba ureba iwanyu ukumva urahakumbuye.”

Kuva mu 2022 Lil G yimukiye muri Pologne yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo, icyakora akomeza kuzigira ibanga.

Mu 2025 Lil G ni bwo yemeye ko ari mu myiteguro y’ubukwe na Emilia Mieczkowska, umugore ufite abana babiri wo muri Pologne.

Lil G avuga ko ari mu biganiro n’abo bari basanzwe bakorana ngo arebe ko mu gihe azamara i Kigali ashobora kuhakora igitaramo, cyane ko yemeje ko azamara nk’amezi atandatu mu Rwanda.

Previous Post

Amerika na Israel byivuganye undi mujenerari wa Iran

Next Post

Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, ntiwakwica abantu kabiri – Perezida Kagame

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Kaminuza ya Harvest Christian yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)
IMYIDAGADURO

Kaminuza ya Harvest Christian yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)

by OMEGA BOY
May 24, 2026
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho
Amakuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho

by OMEGA BOY
May 19, 2026
Next Post
Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, ntiwakwica abantu kabiri – Perezida Kagame

Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, ntiwakwica abantu kabiri - Perezida Kagame

Please login to join discussion

Recommended

Paris Saint-Germain yatsinze Tottenham biyihesha amahirwe yo kwegukana UEFA Super Cup

Paris Saint-Germain yatsinze Tottenham biyihesha amahirwe yo kwegukana UEFA Super Cup

August 25, 2025
Nyarugenge: Abantu baherutse kugaragara mu mashusho bakubitira umuturage ku Kagali batawe muri yombi

Gatsibo: Umunyeshuri w’umukobwa wari umaze iminsi yaraburiwe irengero yasanzwe aryamye mu nzu ya mwarimu

March 10, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In