• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Ngoma: Umugabo w’imyaka 35 arakekwaho kwica Nyina umubyara akamuta mu musarani nyuma agashyiraho ‘beton’

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 8, 2026
in Amakuru
484 31
0
Ngoma: Inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku kibazo cy’inka z’abaturage zatemwe zikanakurwamo amaso
714
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina umubyara w’imyaka 64 akamuta mu musarane ndetse bamenaho beton hejuru, nyuma y’uko uyu mubyeyi yamwishyuzaga miliyoni 3 Frw z’ideni yari amurimo.

Ibi byamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, aho byabereye mu Mudugudu w’Agatonde mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Amakuru ava mu baturanyi b’uyu mugabo ni uko yari afitiye umwenda nyina umubyara ungana na miliyoni 3 Frw, mu minsi yashize nyina yagiye kumwishyuza arayamwima biba ngombwa ko amurega mu buyobozi, uwo mugabo yemera kujya ayamwishyura gake gake. Ku ikubitiro yahise amwishyura ibihumbi 500 Frw.

Uyu mubyeyi wari utuye mu Murenge wa Sake mu ntangiriro z’iki cyumweru, umuhungu we yaramuhamagaye kugira ngo aze amwishyure, ahageze bigakekwa ko yahise amwica amujugunya mu musarane ndetse ahita anahamagara abafundi bashyiraho betton kugira ngo asibanganye ibimenyetso.

Nyuma yahise ajya gushaka inzego z’umutekano azibwira ko yabuze Mama we ndetse abasaba kumufasha kumushakisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi Mugabo Daniel, yemeje ko uwo mugabo yamaze gutabwa muri yombi akekwaho kwica nyina.

Ati “ Ni amakuru natwe twahawe ko hari umukecuru bikekwa ko umuhungu we yamwishe, tubimenye tujyayo ubu nibwo umurambo ubonetse, inzego z’umutekano ziri gukurikirana. Umukecuru ntabwo yari atuye inaha ariko inzego z’umutekano ziri gukurikirana hanakorwa iperereza.’’

Gitifu Mugabo yavuze ko amakuru ya mbere bari babonye ku wa Gatatu ari ayatanzwe n’uwo mugabo watawe muri yombi wari wegereye inzego z’umutekano azimenyesha ko yabuze nyina umubyara.

Ati “ Abaturage turabakangurira kujya batanga amakuru ku gihe, ikintu cyose bagizeho amakenga yaba ari umwana n’umubyeyi batumvikana bajye batumenyesha kugira ngo dukumire. Ikindi turihanganisha umuryango wa nyakwigendera.’’

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe uwo mugabo n’umugore we bamaze gutabwa muri yombi.

Previous Post

Kimenyi Yves ari mu rukundo n’umugore babyaranye impanga uba muri Australia

Next Post

Karongi: Akarere kirukanye ba Gitifu babiri b’Utugali na DASSO

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Next Post
Karongi: Abagabo babiri bishe umusore wabishyuzaga ibiceri 400 Frw

Karongi: Akarere kirukanye ba Gitifu babiri b'Utugali na DASSO

Please login to join discussion

Recommended

Djihad akurikiranweho ibyaha bigera kuri 6 nyuma yo gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro

Djihad akurikiranweho ibyaha bigera kuri 6 nyuma yo gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro

December 1, 2025
Rusizi: Umugabo yashatse gutwikira umugore we mu nzu amuziza 80,000 Frw

Rusizi: Umugabo yashatse gutwikira umugore we mu nzu amuziza 80,000 Frw

April 3, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In