• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 24, 2026
in Amakuru
519 5
0
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar
726
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida Paul Kagame n’intumwa zamuherekeje bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Doha n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Qatar, Igor Marara Kayinamura.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar ruje rukurikira ibikorwa byinshi bishingiye ku  bufatanye n’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Qatar byabaye mu mezi ashize. Muri Mata 2026, Perezida Kagame yoherereje Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ubutumwa bugamije  gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwajyanwe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.

Mu Ugushyingo 2025, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri aho yakiriwe na Perezida Kagame bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano, anamugabira inka.

Ni mu gihe Qatar ikomeje kugira uruhare mu biganiro by’amahoro byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Muri Werurwe 2025, Perezida Kagame na Perezida  wa DRC Félix Tshisekedi bahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro  bigamije guhosha intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu bukungu, iterambere, ubukerarugendo, ishoramari n’ibindi.

Previous Post

RIB igire icyo ikora hakiri kare: Abanyarwanda bakomeje gushukirwa mu bucuruzi bushya bw’ikoranabuhanga bwitwa TMP

Next Post

RDC: Abishwe na Ebola biyongereye

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Next Post
Uganda: Habonetse abandi barwayi ba Ebola batatu

RDC: Abishwe na Ebola biyongereye

Please login to join discussion

Recommended

Bugesera : Umugabo yajyanye n’umugore we mu rutoki bagiye kwiha akabyizi ahita amwicirayo yijyana kuri RIB

Bugesera : Umugabo yajyanye n’umugore we mu rutoki bagiye kwiha akabyizi ahita amwicirayo yijyana kuri RIB

September 25, 2025
Abanyarwanda 511 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye

Abanyarwanda 511 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye

November 21, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Rayon Sports yaguze myugariro mushya
Imikino

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

June 10, 2026
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

June 10, 2026
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In