Iradukunda Théophile w’imyaka 28 na Mutoni Marie Chantal w’imyaka 25 bakoraga kuri station ya lisansi mu Karere ka Rusizi, bahiriye mu nzu yo ku kazi barapfa.
Byabereye mu Mudugudu wa Kimbogo, Akagari ka Karangiro, Umurenge wa Nyakarenzo w’Akarere ka Rusizi tariki 4 Gicurasi 2026.
Saa Tatu z’ijoro ubwo imodoka yari imaze gupakurura lisansi nibwo Umutoni Marie Chantal usanzwe akora isuku kuri iyi station yinjiye mu nzu agira ngo arare ahakoze isuku, bihurirana n’uko Iradukunda usanzwe ari umupompisite nawe yari amaze kwinjiza umupira wakoreshejwe mu kuvidura lisansi ariko hari lisansi nke yasigayemo iri kujojoba, ari nayo yateje inkongi.
Claver Kanyandekwe yatangaje ko yahanyuze avuye mu kazi iyi nkongi ikimara kuba, asanga abaturage bari kugerageza guca urugi ngo batabare ba nyakwigendera urugi rwanga gufunguka.
Ati “Barimo imbere twababonaga, bagerageje gukingura urugi ngo basohoke biranga, natwe twari hanze tugerageza kurwica birananirana. Icyateye inkongi ntabwo twakimenye, bamwe bari kuvuga ko yatewe n’umuriro w’amashanyarazi washumitse itiyo yari yasigayemo lisansi, abandi bakavuga ko yatewe n’imbabura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka, avuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyayiteye.
Ati “Kuri station ya lisansi ya Mt Meru mu Karangiro habaye impanuka yatewe n’inkongi y’umuriro yaturutse mu cyumba kimwe cyo kuri station. Ku bw’ibyago, abakozi babiri bahaburiye ubuzima. Turihanganisha imiryango yabo. Iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane inkomoko y’iyi nkomgi yateje ibyago byo kubura ubuzima”.
Nyakwigendera Mutoni Marie Chantal yasize abana babiri barimo uw’amezi atatu, naho mugenzi we Irandukunda yari akiri ingaragu.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



