Umuraperi Wiz Khalifa yatangaje ko ari mu gahinda ko gupfusha se, Laurence W. Thomaz.
Amakuru y’urupfu rwa Laurence W. Thomaz yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026. Yapfuye afite imyaka 63, gusa ntihatangajwe icyamwishe.
Wiz Khalifa abinyujije kuri X, yavuze ko “uyu munsi data yahisemo kudakanguka. Nzamukunda iteka ryose, nzamukumbura kandi nzahora mushimira kubera ibyo yanyigishije. Yagiye mu mahoro. Nzagukunda iteka Laurence W. Thomaz.”
Ubu butumwa Wiz Khalifa yabukurikije amafoto akiri muto ari kumwe na se.
Wiz Khalifa wamenyekanye mu ndirimbo nka Black and yellow, See you again na Young, wild and free, yari aherutse gutangaza ko studio se yigeze gufungura mu gace ka Pennsylvania, ubwo yari akiri muto, yamuharuriye inzira yo kwinjira mu muziki.











![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



