Umunya-Tunisia, Afahmia Lotfi watoje Rayon Sports, yemeje ko ari mu batanze ibirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ayirega kutamwishyura.
Uyu mutoza avuga ko kuva yagera muri Rayon Sports atigeze akorera mu mwuka mwiza. Mu byo ayishinja harimo kuba yarumvikanye na yo gushaka abakinnyi bayigeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup ariko ntibyakorwa.
Yavuze ko nta mukinnyi n’umwe Rayon Sports yumvikanye na we yigeze imuha, byiyongera ku gitutu cy’abafana n’ubuyobozi butumvikana, ariko byose byanga kubera imikorere mibi.
Uyu mugabo yemeje ko ari mu batanze ibirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi muri (FIFA), kugira ngo yishyurwe umwenda Gikundiro imubereyemo. Ibi byatumye ihabwa ibihano byo kutandikisha abakinnyi kugeza mu 2028 niramuka itamwishyuye.
Ati “Yego narareze biciye mu munyamategeko wanjye, ariko guhagarikwa kwa Rayon Sports byaterwa wenda n’ibindi birego byinshi, si icyanjye gusa. Sinzi icyo umunyamategeko wanjye yaregeye kuko namuhaye byose.”
“Sinishyuwe na Rayon Sports ahubwo nabikoze bya gicuti, ko banyishyura mu byiciro mu kwezi k’Ukuboza no muri Mutarama, ariko nta kintu nigeze mbona cya Rayon Sports kugeza uyu munsi. Birababaje sinzi icyo nakora kuko ibirego byo ni byinshi.”
Afahmia Lotfi wanze amasezerano y’akandi kazi mu yandi makipe, yagaragaje ko nta kazi ari gukora muri iyi minsi, kuko yifuza ikiruhuko akita ku muryango we.
Afahmia Lotfi waganiriye na Radio/TV10 yasabwe na Rayon Sports kuyibera Umuyobozi wa Tekinike arayihakanira, yahagaritswe na yo imushinja umusaruro nkene, ajyana n’umwungiriza we Azouz Lotfi.
Mbere yo kugenda, Umujyanama wa Afahmia Lotfi, Habimana Hussain, yari yatangaje ko bafite ingingo zirenga 10 zitubahirijwe mu masezerano zizatuma barega Rayon Sports ikishyura asaga miliyoni 85 Frw yiyongera kuri miliyoni 15 Frw y’imperekeza.
Icyo gihe ikipe yasigaranywe na Harouna Ferouz by’agateganyo, ariko nyuma ihabwa Bruno Ferry nk’Umutoza Mukuru afatanyije na Lomami Marcel umwungiriza.
Nyuma yo kwirukana uyu Mutoza Mukuru ukomoka mu Bufaransa, Rayon Sports iracyashaka uko yegukana Haringingo Francis Christian, ukiri mu manza na Kiyovu Sports yatandukanye na yo bidakurikije amategeko.














