Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Haruna Niyonzima, umaze igihe aca amarenga yo kwinjira mu kazi ko gutoza, yemeje ko bidasubirwaho atazongera gukina umupira w’amaguru.
Uyu ni umukinnyi utazibagirana mu mateka ya ruhago mu Rwanda kuko yakozemo byinshi ndetse anayifasha mu bihe bitandukanye haba mu kibuga no hanze yacyo.
Haruna wasezeye mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu 2024, nta kipe aheruka gukinira nyuma yo kuva muri AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, yemeje ko atazongera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ndetse ari gutegura igikorwa cyo kubishyira ku mugaragaro.
Ati “Nahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Mu minsi ya vuba turategura umukino wo kubishyira ku mugaragaro. Twavuganye na FERWAFA kuri uwo mukino kandi twizeye neza ko bizakunda. Ni umwanya uzaba ari mwiza ku bafana n’abakinnyi ntabwiye ko nasezeye.”
“Nakoze byinshi nari nshoboye mu mupira w’amaguru, ubu ni umwanya wo kureba ibindi bimpa amahirwe. Ndacyafite imbaraga zo gukina, ariko ni byiza ko nshyira imbaraga ku masomo yanjye natangiye yo gutoza.”











![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



