• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

FERWAFA yabengutse Haruna Niyonzima imuha akazi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
March 15, 2026
in Imikino
489 32
0
Haruna Niyonzima yasezeye burundu gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga
721
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Haruna Niyonzima werekeje mu kazi ko gutoza nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru, yagizwe umwe mu batoza b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bashinzwe gukurikirana impano z’abato.

FERWAFA ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), bitegura amarushanwa yiswe TDS [Talent Development Scheme], azenguruka intara zose z’igihugu ashaka abana bafite impano zo gukina ruhago.

You might also like

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026

Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League

Ni muri urwo rwego Haruna wakunze gutangaza ko hari umusanzu yifuza gukomeza guha igihugu mu mupira w’amaguru, yegerewe na FERWAFA, asabwa kuba umwe mu bashinzwe gukurikirana icyo gikorwa cyo gushaka impano.

Yiyongereye kuri Habimana Sosthène, Cassa Mbungo Andre n’abandi bayobowe na Frédéric Crebiller washyizweho na FIFA nk’Umutoza ushinzwe gushaka no kuzamura impano z’umupira w’amaguru muri FERWAFA.

Niyonzima Haruna wakiniye amakipe atandukanye ndetse akandika amateka mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, afite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C itangwa na CAF yabonye mu 2019.

Uyu munyabigwi ni umwe mu batoza 13 batsinze amasomo yatanzwe n’abatoza ba Atletico Madrid baherutse mu Rwanda, bakaba bari guhugurwa n’iyi kipe mu gihe bitegura no kujya muri Espagne mu rwego rwo gukarishya ubumenyi mu kazi k’ubutoza.

Haruna yatangiriye umupira w’amaguru muri Etincelles FC, ayivamo ajya muri Rayon Sports mu 2007. Muri uwo mwaka ni bwo yanahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Yayikiniye imikino irenga 110, akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi bashoboye guhagararira ibihugu byabo kuri urwo rwego.

Andi makipe yakiniye arimo APR FC, yamuhesheje amahirwe yo kujya hanze y’u Rwanda akinira Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania, azivamo yongera gukina muri Shampiyona y’u Rwanda muri AS Kigali, aho yaje kuva ajya muri Al Ta’awon yo muri Libya.

Previous Post

Twigane amateka: Menya uko byagenze kugirango Rukara rwa Bishingwe yivugane umuzungu

Next Post

U Busuwisi bwakumiriye indege z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kirere cyabwo

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Rayon Sports yaguze myugariro mushya
Imikino

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

by OMEGA BOY
June 10, 2026
APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026
Imikino

APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026

by OMEGA BOY
May 23, 2026
Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League
Imikino

Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League

by OMEGA BOY
May 20, 2026
“N’umupilote ahanura indege atabishaka, nkanswe njye waba umanuye ikipe” Bekeni asubiza uwarumubajije niba nta bwoba afite bwo kuba Etincelles FC yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri
Imikino

“N’umupilote ahanura indege atabishaka, nkanswe njye waba umanuye ikipe” Bekeni asubiza uwarumubajije niba nta bwoba afite bwo kuba Etincelles FC yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri

by OMEGA BOY
May 11, 2026
Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Atletico Madrid igitego 1-0
Imikino

Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Atletico Madrid igitego 1-0

by OMEGA BOY
May 6, 2026
Next Post
U Busuwisi bwakumiriye indege z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kirere cyabwo

U Busuwisi bwakumiriye indege z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kirere cyabwo

Please login to join discussion

Recommended

Uwabaye Visi Perezida wa Kenya akaza kwirukanwa yashinje Perezida gushaka kumwica

Uwabaye Visi Perezida wa Kenya akaza kwirukanwa yashinje Perezida gushaka kumwica

January 26, 2026
Ngibi ibimenyetso byakwereka umusore ko umukobwa amukunda urukundo rw’ukuri rutazira uburyarya

Ngibi ibimenyetso byakwereka umusore ko umukobwa amukunda urukundo rw’ukuri rutazira uburyarya

September 25, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In