• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Amasezerano ya Arsenal na Visit Rwanda ntazongerwa nyuma ya Kamena 2026

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 19, 2025
in Imikino
472 9
0
Amasezerano ya Arsenal na Visit Rwanda ntazongerwa nyuma ya Kamena 2026
666
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko ku bwumvikane, amasezerano rwari rufitanye na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, azarangira muri Kamena 2026, bivuze ko nyuma y’icyo gihe atazongerwa.

RDB yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe muri gahunda yayo yo kwagura ibyo ikora ahanini mu bufatanye bwayo bushingiye kuri siporo, ireba cyane andi masoko mpuzamahanga n’amahirwe y’ishoramari.

You might also like

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026

Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League

Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko Arsenal na RDB byarenze intego byari byihaye ubwo imikoranire yatangiraga, arizo zo guteza imbere ubukerarugendo, guharanira ko abakunzi b’umupira w’amaguru bamenya u Rwanda bakanarusura no gushyira umusingi ufatika ugamije iterambere ry’ubukerarugendo.

Ubu bufatanye RDB isobanura ko bwagaragaje ubwiza karemano bw’u Rwanda ndetse bugira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo. Isobanura ko ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongereyeho miliyoni 1,3 mu 2024 ndetse umubare w’amafaranga ava mu bukerarugendo ukazamukaho 47% ugereranyije n’uko byari bihagaze mbere y’uko imikoranire itangira.

Bimwe mu bihe bitazibagirana RDB isobanura ko byabayeho muri ubu bufatanye harimo kugaragaza umuco w’u Rwanda kuri Emirates Stadium, hamwe no kuba abakinnyi n’abahoze aribo ba Arsenal baragiye basura u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Abo barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina. Mu ngendo zabo mu Rwanda, basuraga ibice bitandukanye by’igihugu nka Pariki n’ibindi ndetse bakagira n’umwanya wo guha impanuro Abanyarwanda bakiri bato bakunda umupira w’amaguru.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yagize ati “Twishimiye ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka y’imikoranire bumaze. Bwagaragaje urundi rwego rw’ubukerarugendo mu bice bitandukanye by’Isi, bwongera abasura u Rwanda ku rwego uburyo busanzwe butari kugezaho. Mu gihe turajwe ishinga no kongera ubukerarugendo bushingiye kuri siporo ahantu hashya, turashimira Arsenal ku bufasha, ubufatanyabikorwa n’ibindi yafatanyijemo n’u Rwanda mu myaka umunani ishize.”

Yongeyeho ati “Twiteguye gukomeza umubano wacu na Kroenke Sports C Entertainment Group binyuze mu bufatanye duheruka kugirana na LA Rams na So-Fi Stadium muri Los Angeles ndetse dukomeje ubufatanye n’amakipe ya Arsenal y’abagabo n’abagore mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w’imikino urangire. Bose turabifuriza ibyiza mu gukomeza guharanira intsinzi mu mezi ari imbere.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa bya Arsenal, Richard Garlick, yavuze ko gukorana na Visit Rwanda nk’umuterankunga wabo wa mbere bambaye ku kuboko, byari urugendo rudasanzwe.

Yongeyeho ati “Mu myaka myinshi, twafatanyije kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda ngo bumenyekane ku Isi no kwita ku nyamaswa, kandi duhura n’abafana bacu bo muri Afurika. Imikoranire n’ubufasha bwa Visit Rwanda binyuze muri ubu bufatanye bwagize umumaro ukomeye mu kuzamura intego zacu, bidufasha gushora mu ntego yacu y’igihe kirekire yo gutwara ibikombe bikomeye no mu buryo bw’amikoro. Turashimira RDB ku bufatanye n’ibyo twagezeho hamwe.”

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abagore n’iz’abato.

Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

Ku wa 18 Kanama uwo mwaka, RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

Byari nyuma y’uko umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.

Previous Post

The Ben yateguje igitaramo ashobora kuzahuriramo na Bruce Melodie

Next Post

Huye: Umusore w’imyaka 25 yasanzwe amanitse mu giti yapfuye

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Rayon Sports yaguze myugariro mushya
Imikino

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

by OMEGA BOY
June 10, 2026
APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026
Imikino

APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026

by OMEGA BOY
May 23, 2026
Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League
Imikino

Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League

by OMEGA BOY
May 20, 2026
“N’umupilote ahanura indege atabishaka, nkanswe njye waba umanuye ikipe” Bekeni asubiza uwarumubajije niba nta bwoba afite bwo kuba Etincelles FC yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri
Imikino

“N’umupilote ahanura indege atabishaka, nkanswe njye waba umanuye ikipe” Bekeni asubiza uwarumubajije niba nta bwoba afite bwo kuba Etincelles FC yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri

by OMEGA BOY
May 11, 2026
Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Atletico Madrid igitego 1-0
Imikino

Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Atletico Madrid igitego 1-0

by OMEGA BOY
May 6, 2026
Next Post
Huye: Umusore w’imyaka 25 yasanzwe amanitse mu giti yapfuye

Huye: Umusore w'imyaka 25 yasanzwe amanitse mu giti yapfuye

Please login to join discussion

Recommended

Isaha y’umugenzi wari mu bwato bwa Titanic yagurishijwe arenga miliyari 3,3 Frw mu cyamunara

Isaha y’umugenzi wari mu bwato bwa Titanic yagurishijwe arenga miliyari 3,3 Frw mu cyamunara

November 23, 2025
Maj Gen Cirimwami killed by M23

Maj Gen Cirimwami killed by M23

January 24, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In