• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Abakinnyi ba Rayon Sports banze kujya mu myitozo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
February 3, 2026
in Imikino
471 5
0
Abakinnyi ba Rayon Sports banze kujya mu myitozo
658
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi ba Rayon Sports bongeye kutitabira imyitozo, ku munsi wa gatatu wikurikiranya, kubera ibirarane by’imishahara y’amezi abiri ikipe yabo ibafitiye.

Gikundiro iheruka mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, aho yatsinzwe na Police FC igitego 1-0 muri 1/2 cy’Igikombe cy’Intwari.

You might also like

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026

Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League

Kuva ku wa Gatandatu, abakinnyi bayo banze kwitabira imyitozo kubera ko ubuyobozi butubahirije isezerano ryo kubaha umushahara wa Ukuboza ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare, imyitozo yari yashyizwe ku mugoroba ariko abakinnyi bake biganjemo abashya ni bo bageze mu Nzove, na bo bahava batitoje.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iheruka gukora mu ntoki abakinnyi bayo mu mpera za Ukuboza, kuri Noheli, kugira ngo babone uko bizihiza iminsi mikuru, ibaha umushahara wa Ugushyingo.

Abatoza n’abandi bakozi batabonye amafaranga yabo icyo gihe, basabwe kwihangana ndetse baza kwishyurwa nyuma.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026, ihura na AS Kigali mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona.

Kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 26, mu mikino 17 imaze gukina, irushwa amanota icyenda na Al-Hilal SC ya mbere mu gihe yo ifite ibirarane bibiri.

Iki kibazo cyo kudahembwa ntikiri mu ikipe y’abagabo gusa, kuko n’abakinnyi ba Rayon Sports WFC babwiye Umutoza wabo Rwaka Claude ko bashobora guhagarika imyitozo mu gihe badahawe ibirarane by’amezi abiri bafitiwe.

Iyi kipe y’abagore yegukanye miliyoni 20 Frw ubwo yatsindiraga FERWAFA Super Cup ku wa 10 Mutarama na miliyoni 6 Frw ubwo yegukanaga Igikombe cy’Intwari ku Cyumweru, ariko iheruka umushahara wa Ugushyingo.

Buri mukinnyi yahawe ibihumbi 100 Frw nyuma yo gutwara Igikombe cy’Intwari cya 2026 ku Cyumweru.

Previous Post

Rusizi: Umunyeshuri w’imyaka 12 yakubiswe n’inkuba

Next Post

Nyamasheke: Abantu 3 bafunzwe bakekwaho kwica umugore babanje kumukata ibere, kumukuramo amaso no kumujomba igiti mu myanya y’ibanga

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Rayon Sports yaguze myugariro mushya
Imikino

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

by OMEGA BOY
June 10, 2026
APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026
Imikino

APR FC yongeye kwandika amateka yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026

by OMEGA BOY
May 23, 2026
Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League
Imikino

Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana Premier League

by OMEGA BOY
May 20, 2026
“N’umupilote ahanura indege atabishaka, nkanswe njye waba umanuye ikipe” Bekeni asubiza uwarumubajije niba nta bwoba afite bwo kuba Etincelles FC yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri
Imikino

“N’umupilote ahanura indege atabishaka, nkanswe njye waba umanuye ikipe” Bekeni asubiza uwarumubajije niba nta bwoba afite bwo kuba Etincelles FC yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri

by OMEGA BOY
May 11, 2026
Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Atletico Madrid igitego 1-0
Imikino

Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Atletico Madrid igitego 1-0

by OMEGA BOY
May 6, 2026
Next Post
Nyamasheke: Umugabo afunzwe akekwaho kwiba ingurube

Nyamasheke: Abantu 3 bafunzwe bakekwaho kwica umugore babanje kumukata ibere, kumukuramo amaso no kumujomba igiti mu myanya y'ibanga

Please login to join discussion

Recommended

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho

May 19, 2026
Tanzania: Singer Jux gotmarried

Tanzania: Singer Jux gotmarried

February 8, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In