Ikiganiro cya siporo kuri SK FM, “Urukiko rw’Ikirenga rw’Imikino”, cyahagaritswe bitunguranye kubera ubushyuhe bukabije bwari muri studio.
Iki kiganiro kiri mu biganiro bya siporo bikurikirwa cyane mu Rwanda, kiba amasaha ane guhera saa Yine za mu gitondo.
Bitandukanye n’indi minsi, kuri uyu wa Kabiri cyamaze amasaha atatu, gisozwa saa Saba ku mpamvu zitari zatangajwe mbere.
Ubwo haburaga iminota 13 ngo isaha ya gatatu y’ikiganiro irangire, umwe mu banyamakuru bacyumvikanamo, Musangamfura Lorenzo Christian, yagize ati “Ubu se tugiye gukora gute? Tugiye kuvuga 11 b’Amavubi, tuvuge duke two muri Rayon dutahe?”
Sam Karenzi washinze SK FM ndetse akaba ari umwe mu banyamakuru bumvikana muri iki kiganiro, yahise avuga ko iki kirangira saa Saba kubera impamvu zitabaturutseho.
Ati “Baratwihanganira uyu munsi tugisoze saa Saba, ku mpamvu zitaduturutseho.”
Abanyamakuru bose bari muri studio, bahise basekera rimwe.
Karenzi yongeyeho ati “Uretse ko twanabibabwira abakunzi bacu, batagira ngo twabibye isaha yabo; twagize ikibazo cya AC [icyuma gitanga ubukonje cyangwa ubushyuhe kizwi nka Air Conditioner] hano. Ubushyuhe bwatunaniye kandi umutekinisiye wayo […]”
Yakomeje avuga ko iyi ‘AC’ ikiri nshya, ariko bataramenya impamvu yagize ikibazo gituma idashobora kugabanya ubushyuye muri studio.
SK FM ikorera mu Karere ka Kicukiro, yafunguwe ku mugaragaro muri Gashyantare uyu mwaka.










![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



